Welcome, visitor! [ Register | Login

Ese ukeneye Gutura muri Australia ? Ese Australia igira green card(nkimwe yo muri USA) Ese nakora iki ngo njye gutura muri Australia?

Ubuzima January 1, 2018

Abantu bamenyere gahunda yo kujya gutura muri USA izwi ku izina rya GREEN CARD (USA Resident Permanent card) cyangwa Diversity Visa Lottery ; aho iyo gahunda yemerera abantu abantu 50,000 kujya gutura muri USA burundu . Bityo twagiye twumva abantu bajya gutura muri Australia tukibaza inzira binyuramo, ibibabazo twavuze dutangira tugiye kubishakakira ibisubizo

Ese ukeneye Gutura muri Australia ?
Niba ukeneye gutura muri Australia hari inzira zitandukanye abantu bajya guturayo banyuramo: 1.Mu gihe ubonyeyo akazi, bisabwe nuzaguha akazi ufite ubwenegihugu bwa Australia; 2. Australia merit based immigrant program : iyo ni program yemerera abanyabwenge cyangwa abantu bafite ubumenyi bukenewe nigihugu cya Australia; iyi niyo ijya gusa na GREEN CARD yo muri USA. 3. Abashoramali bashobora kwemererwa gutura muri Australia,4. Abadogiteri nabaganga.

Ese Australia igira green card(nkimwe yo muri USA)?
Nta green card igira ahubwo bagira icyo bita Merit based immigrant aho bemerera abanyamahanga bafite ubumenyi bukenewe kujya gutura yo.
Ese nakora iki ngo njye gutura muri Australia?

Uburyo bwashobokera abantu benshi ni ubwo bwa MERIT BASED IMMIGRANT system . ubwo buryo bukora bute ? babaza abashaka kujyayo icyo bazamarira igihugu bashingiye ku bumenyi bafite. Ku girango ubone Visa ubazwa imyaka, ubumenyi ufite ku cyongereza,amashuri,ubunararibonye ndetse nicyo wakoraga
Ni ibiki bagenderaho bahitamo abemererwa gutura muri Australia?
Kuba uri munsi yimyaka 50 kandi ukabona byibuze hejuru 45% yamanota yibyo wabajije
Kuba uvuga icyongereza cyiza. Kiri a proficient or superior level.
Ibisigaye bareba amashuri,aho wakoze, ubunararibonye
Ikindi kigufasha, iyo ibyo uzakora muri Australia bikenewe cyane.

No Tags

1659 total views, 3 today

  

  • Dore ibanga ryo gutahura Charger(Chargeur:sharijeri) ya FAKE(fake) na ORGINAL mu gihe ugiye kuyigura muri Kigali.

    by on January 3, 2018 - 0 Comments

    Muri iki gihe abantu benshi baterwa stress no kugura telephone nyuma wenda bagakenera kugura charger maze bakisanga baguze iya Fake. Muri iyi ngingo turakugezaho uko watahura charger nziza ya ORGINAL ni FAKE. Abantu benshi batunze amatelefone ya smartphone batekereza ko kugura Charger ,battery,USB cable wiboneye ko ntacyo bitwaye ariko niba uri gusoma iyi ngingo umenye […]

  • Buri mukobwa,umugore wese yakagombye kugira iyi application muri telephone ye

    by on January 10, 2018 - 0 Comments

    Buri mukobwa,umugore wese yakagombye kugira iyi application muri telephone ye Cyclebeeds: ni application ikoreshwa nabagore nabakobwa babarirwa muri za miliyoni ku isi, iyi application ikoze nkurunigi igufasha kumenya igihe ugira mu mihango,igihe ushobora gutwita, igihe ushobora gukora imibonano ntubashe gusama inda. Ku bagore cyangwa abakobwa babona imihango hagati yiminsi 26-32 , bita cyane hagati yiminsi […]

  • Ese waruziko kwikinisha bishobora kugutera kujya urangiza vuba ndetse n'ibindi uribosome muri ino nkuru.

    by on July 29, 2017 - 0 Comments

    Kwikinisha ni ingeso yogeye ku isi, ituma umuntu atekereza gusa ibintu bishobora kumunezeza kandi ikonona imitekerereze ye. Umuntu wikinisha ashobora kujya areba abandi akababona nkaho ari ibikoresho bibereyeho guhaza irari ryibitsina. Ku muntu wikinisha, imibonano mpuzabitsina nta ho iba ihuriye nurukundo, ahubwo iba ari igikorwa apfa gukora kugira ngo agire umunezero wakanya gato kandi acubye […]

  • Dore impamvu Zatuma ukora business ya BITCOIN

    by on August 21, 2017 - 0 Comments

    Wakwibaza uti bitcoin ni iki? Ikora ite? Ni gute wohereza cyangwa wakira Bitcoin ? Ese ni iyo mu kihe gihugu? Nayibona nte? Ese nyifite nabona amafaranga ya hano iwacu gute? Ese kuyikoresha bimfitiye izihe nyungu? Bitcoin ni iki? Bitcoin ni ifaranga rikoreshwa kuri internet , ntirigira amafaranga afatika rikoreshwa hahererekanywa amafaranga kuri internet maze bitcoins […]

  • Dore ibintu 6 wakwimenyereza bigatuma utera imbere imbere mu buzima bwawe muri 2018

    by on January 2, 2018 - 0 Comments

    Not entirely. Iyo ubajije abantu bo mu mpande zitandukanye zisi icyabafashije gutera imbere usanga bakubwira ko bakundaga ibyo bakora. Imico yawe ni kimwe mu byatuma utera imbere. Iyo ukora ibintu kandi ukaba ubikunze bituma ugera ku yindi ntambwe. Dore imwe mu mico yagufasha kugira icyo ugeraho. 1. Soma mbere yo kwandika cyangwa gukora Ushobora gusoma […]