Welcome, visitor! [ Register | Login

Ese waruziko kwikinisha bishobora kugutera kujya urangiza vuba ndetse n’ibindi uribosome muri ino nkuru.

Ubuzima July 29, 2017

Kwikinisha ni ingeso yogeye ku isi, ituma umuntu atekereza gusa ibintu bishobora kumunezeza kandi ikonona imitekerereze ye. Umuntu wikinisha ashobora kujya areba abandi akababona nkaho ari ibikoresho bibereyeho guhaza irari ryibitsina. Ku muntu wikinisha, imibonano mpuzabitsina nta ho iba ihuriye nurukundo, ahubwo iba ari igikorwa apfa gukora kugira ngo agire umunezero wakanya gato kandi acubye irari ryibitsina. Ariko iryo rari rigabanuka akanya gato.

Ese kwikinisha byaba biterwa niki?

Hari impamvu nyinshi zishobora gutera abantu kwikinisha,muri zo twavuga nka:

  1. Kwigunga no kuba wenyine bikanajyana no kuba waba uri kure yumufasha wawe, nko ku bantu bari mu butumwa bwakazi bamarayo igihe kimwe nabari mu nzu zimbohe.
  2. Kuba wahemukirwa nuwo mwakundanaga ugasigara wumva wakwikemurira ikibazo uri wenyine.
  3. Kureba Film za Porono (Pornography) no kureba amafoto yabantu bambaye ubusa.
  4. Kugira isoni no gutinya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
  5. Ku bagore, gukora imibonano mpuzabitsina ntibarangize bituma bikinisha kugira ngo barangize.
    Hari nabandi bagendera mu kigare cyane cyane nkabanyeshuri ugasanga niba umwe abikoze nabandi baramwiganye.
  6. Gukinishwa n’umuntu bagiye gukorana imibonano mpuzabitsina
  7. Imyaka y’amabyiruka

Dore ingaruka ziterwa no kwikinisha

  1. Kuba bazinukwa abo badahuje igitsina kuko baba bumva bihagije.
  2. Kurangiza vuba mu gihe cyimibonano mpuzabitsina.
  3. Ku bahungu, hari igihe bageraho bajya kunyara namasohoro akaza.
  4. Ku bakobwa cyangwa abagore byangiza rugongo kuburyo udashobora kurangiza keretse bikinishije.
  5. Guhorana umunabi no kwiheba.
  6. Ku bagabo byangiza intanga ngabo zikaba zaba ibihuhwe cyangwa ntizikorwe neza.
  7. Bishobora kwangiza ubwonko ugasanga umuntu arasusumira ndetse ningingo ntizikomere.
  8. Bishobora gutuma umutima utera nabi.
  9. Byangiza udutsi two mu bwonko ukaba waba umuntu uhubuka,utazi gufata ibyemezo.
  10. Bishobora gutera ubugumba ku bagabo.
  11. Bitera gusaza imburagihe.
  12. Bitera kubabara umugongo.
  13. Guhorana umunaniro ukabije,

Dore icyo wakora ngo ucike kuri iyo ngeso mbi:

  1. Mbere na mbere banza wumve ko kwikinisha ari bibi kandi wiyemeje kubireka.
  2. Irinde kuba uri wenyine igihe kinini.
  3. Reka kureba filimi za poronogarafi ndetse namafoto yabakobwa bambaye ubusa cyangwa se abasore bambaye ubusa.
  4. Gerageza gushaka ikintu uhugiraho nko gukora siporo, guhimba indirimbo, gushushanya,.
  5. Irinde kurara wenyine kuko iyo ubitekerejeho urikumwe numuntu utinya kubikora.
  6. Mbere yo kuryama reba ibintu ukora kuburyo unanirwa ugahita usinzira.
  7. Gerageza gushaka inshuti zabo mudahuje igitsina ibi biragufasha cyane.
  8. Jya urya imbuto nimboga zitandukanye kuko bituma umubiri ugira imbaraga bigatuma uhangana ningaruka zo kwikinisha.
  9. Niba ukunda Imana ushobora gusenga
    Izi nama ni ingenzi kuko zagufasha kubicikaho,umubiri ugasubira uko wari umeze. Niba utarabicikaho iki ni cyo gihe ngo ugerageze izi nama, bishobora kugorana ariko birashoboka.

Waruziko hari inyunganiramirire(Food Supplement) bakunze kwita imiti yagufasha kurwanya ingaruka zatewe no kwikinisha

Kwikinisha bigira ingaruka nyinshi ku buzima bwubikora, cyane cyane nko kubagabo, bashobora kurangiza vuba ndetse no gucika intege mu gihe cyimibonano mpuzabitsina. Ikindi kandi nubwonko bushobora kwangirika. Ubu rero hari imiti myimerere yagufasha gusubirana , ukongera kumera nkuko wari umeze mbere yuko utangira ingeso yo kwikinisha. Ushobora kutuvugisha 0783515900,0728703370,0733515900 tukakugezaho iyo nyongeramirire cyangwa ukadusanga mu mujyi wa Kigali Rwagati ukaba wakwisuzumisha. cyangwa tukakoherereza izo nyunganiramirire aho waba uherereye hose. mu ntara cyangwa hanze y’u Rwanda.

Uzirikane ko izo nyunganiramirire zikoze mu bimera kandi zifite ubuziranenge , ntabwo zikoze mu bintu bwo mu rwego rwa shimi. zikorwa n’abashinwa kandi dukorana nabo. Ndetse niba ufite ikibazo cyo kubura urubyaro,ikibazo cy’inkorora yabaye karande, asima, umugongo, kubabara uri mu mihango, impumuro mbi mu kanywa, Ise, Asima, umubyibuho ukabije ushaka kugabanya ibiro,ibibyimba by’abagore,…. watugana tukagufasha.

1386 total views, 13 today

  • Ese waruziko kwikinisha bishobora kugutera kujya urangiza vuba ndetse n'ibindi uribosome muri ino nkuru.

    by on July 29, 2017 - 0 Comments

    Kwikinisha ni ingeso yogeye ku isi, ituma umuntu atekereza gusa ibintu bishobora kumunezeza kandi ikonona imitekerereze ye. Umuntu wikinisha ashobora kujya areba abandi akababona nkaho ari ibikoresho bibereyeho guhaza irari ryibitsina. Ku muntu wikinisha, imibonano mpuzabitsina nta ho iba ihuriye nurukundo, ahubwo iba ari igikorwa apfa gukora kugira ngo agire umunezero wakanya gato kandi acubye […]

  • Dore impamvu Zatuma ukora business ya BITCOIN

    by on August 21, 2017 - 0 Comments

    Wakwibaza uti bitcoin ni iki? Ikora ite? Ni gute wohereza cyangwa wakira Bitcoin ? Ese ni iyo mu kihe gihugu? Nayibona nte? Ese nyifite nabona amafaranga ya hano iwacu gute? Ese kuyikoresha bimfitiye izihe nyungu? Bitcoin ni iki? Bitcoin ni ifaranga rikoreshwa kuri internet , ntirigira amafaranga afatika rikoreshwa hahererekanywa amafaranga kuri internet maze bitcoins […]