Ni gute nkwiye gukoresha amafaranga mu gihe dukomeje guhangana n’icyorezo cya COVID-19
Muri ino minsi ku isi yose abantu bahangayikishijwe n’icyorozo kiswe Coronavirus (covid-19) bityo amaleta n’amaguverinoma yagiye afata ingamba zo kurinda abaturage kuba bakwandura icyo icyorezo, hakubiyemo n;igihugu cyacu cy’u Rwanda.
Nyuma yo kubona ko hafashwe ingamba zo kwirinda, dushishikarizwa ku guma mu rugo, si ukuvuga ko twese twari twiteguye dufute amafaranga ahagije yo gukomeza kudutunga mu gihe cyateganyijwe kuba abantu basubira mu mirimo yabo ya buri munsi. Ariko menya uko wakorasha amafaranga make ufite ukabasha gukomeza gusunika ubuzima.
#1. Haha ibiribwa biramba kandi warya igihe kirekire.
*Muri ibyo biribwa twakubwira kugura ibigori by’impungure n’ibishyimbo: bene ibyo biribwa kubiteka ntibasaba ibirungo byinshi kuko ushobora no kubirya washyizemo umunyu gusa kandi ukabirya ubizima bugakomeza. Ikiza cyabyo biraramba kandi ku birya ntibirambirana.
* Teka isombe niba bigushobokera , impamvu ni uko isombe iyo uyitetse ishobora kugusaba ubukozo gusa ukajya ufata nkeya nkeya.
#2. Gerageza gucika ku myitwarire imwe n’imwe
Niba usanzwe unywa itabi gerageza urireke ;niba kurireka byanze gerageza urigabanye,niba wanywaga amatabi 3 ku munsi gerageza kunywa 1 , bukebuke bizagufasha kurireka.
#3. Gabanya facture y’amashanyarazi
Niba uvuye mu cyumba kimwe siga uzimije amatara, niba utarimo kureba TV , yizimye
#4. Ushobora guhindura amasaha yo kurya n’incuro urya ku munsi
Iyo urya utinjiza kiba ari ikibazo gikomeye, bityo iyo bimeze gutyo niba waryaga 2 kumunsi, ushobora kureba niba utazaza urya 15:00’ ukazongera ejo ayo masaha. Waba unabishobora ukajya unywa icyayi or ikawa mu gitondo. IGIKOMA ntitwakikugiramo inama kuko ushobora kukinwa mu gitondo kigatuma usonza vuba.
#5.Ushobora kuguza amafaranga yo gukoresha wifashishije telephone niba usanzwe ukorana na TIRA TIGO cyangwa Mokash ukazayishyuranyuma .
#6.Niba wakoreshaga abakozi benshi urugero nk’abakozi 2 ushobora kubagabanya
#7.Gukoresha ibinyameke:ibinyampeke byakugoboka muri kino gihe, kuko ushobora kubikora ibiribwa cyangwa ibinyobwa byinshi. Kuko ushobora kuryamo ubugali,kunywamo igikoma, kwengamo amagwa cyangwa ubushera, ushobora gutekamo impengeri mu masaka n’ibindi.
#8. Niba hari abonement wajyaga ufata y’amashene y’amateleviziyo byaba byiza ugiye wirebera televiziyo y’igihugu ayo mafaranga wakoreshaga ukayarya.
#9.Irinde kunywa ibinyobwa bicagagura ibiribwa vuba vuba;urugera nk’indimi cyangwa kunywa Fanta citron
#10. Niba ufite ibikoresho bimwe na bimwe udakoresha ushobora ku bigurisha binyuze ku buryo bwa murandasi , kubijyana ubiguze binyuze ku masosiyete ahahira abantu.
#11. Niba usanzwe unywa amazi y’inganda ushobora kuba uyaretseho gato ukaba unywa amazi atetse afite isuku, amafaranga wari kugura amazi ukayahahisha ibyo kurya.
Tukomeze twirinde covid-19 dukurikiza amabwiriza n’inama duhabwa na leta y’urwanda binyuze kuri minisiteri y’ubuzima.
Niba ukeneye guhaha ibintu by’ibanze bwemewe n’amabwiriza ya leta sura www.drivermate.rw , kora ORDER y’ibyo ukeneye ko tugufasha guhaha maze tukabikugereza mu rugo iwawe. Nubwo tubikuzanira turitwariraka tugakuriza amabwiriza arinda ikwirakwiza rya COVID-19 . Tubikugezaho mu masaha 24h.
Ushobora no gukora Order ukoreshe ukoresheje Whatsapp:0783515900
Cyangwa ugakora ORDER ukoresheje gutumwa@gmail.com .
TWIRINDE GUKORA KU MAFARANGA, GO Cashless, Twirinda COVID-19
Photo(Internet).