itangazo ryo gupiganirwa isoko ryo gukora inyigo yo gusiga irangi Inyubako

ITANGAZO RYO GUPIGANIRA AMASOKO

ADARWA COOPERATIVE (Coopérative d’action pour le Développement de l’Artisanat au Rwanda) ni koperative igamije guteza imbere imirimo y’ubukorikori bw’ububaji mu Rwanda. Ikaba ifite icyicaro mu Kagali ka Musezero, Umurenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali. 

ADARWA COOPERATIVE irahamagarira ba Rwiyemezamirimo gupiganira Isoko ryo gukora inyigo yo gusiga irangi Inyubako yayo.

Igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa kiboneka mu biro by’ubunyamabanga bwa ADARWA COOPERATIVE uhereye ku itariki iri tangazo ryasohokeye mu kinyamakuru. Icyo gitabo ugihabwa umaze kwishyura amafaranga y’U Rwanda ibihumbi icumi (10. 000 Frw) adasubizwa kuri konti 593412510810136 ya ADARWA COOPERATIVE iri muri Banki  y’abaturage (BPR Atlas Mara).

Umunsi wo gusura aho iyo mirimo izakorerwa ni kuwa mbere tariki ya 12/04/2021 ku cyicaro cya ADARWA COOPERATIVE saa yine n’igice (10h30).

Ibitabo by’ipiganwa bigomba kuba byanditse neza ari ibitabo bibiri (2), kimwe ari umwimerere ikindi ari kopi.

ADARWA COOPERATIVE ikaba isaba ba Rwiyemezamirimo na Company kuzaza bitwaje ibiciro by’inyigo yo gusiga irangi (Financial proposal) n’uburyo buboneye buzakoreshwa na Rwiyemezamirimo mu gusiga irangi (Technical proposal),bakabishyikiriza abagize akanama k’amasoko muri ADARWA Cooperative ku itariki ya 16/04/2021 saa yine (10H00’) za mu gitondo mu cyumba cy’inama cya ADARWA COOPERATIVE.

Gufungura ibiciro byatanzwe ni kuri uwo munsi saa yine n’iminota itanu (10h05’) mu cyumba cy’inama cya ADARWA Cooperative.

Bikorewe i Gisozi, kuwa 06/04/2021.

CYATWA NGARAMBE

Umuyobozi wa ADARWA COOPERATIVE  

April 8, 2021 10:49