itangazo ryo gupiganirwa isoko ryo gushyira Camera ku nyubako

ITANGAZO RYO GUPIGANIRA AMASOKO

ADARWA COOPERATIVE (Coopérative d’action pour le Développement de l’Artisanat au Rwanda) ni koperative igamije guteza imbere imirimo y’ubukorikori bw’ububaji mu Rwanda. Ikaba ifite icyicaro mu Kagali ka Musezero, Umurenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali. 

ADARWACOOPERATIVE irahamagarira ba Rwiyemezamirimo gupiganira Isoko ryo gushyira Camera ku nyubako yayo.

Igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa kiboneka mu biro by’ubunyamabanga bwa ADARWA COOPERATIVE uhereye ku itariki iri tangazo ryasohokeye mu kinyamakuru. Icyo gitabo ugihabwa umaze kwishyura amafaranga y’URwanda ibihumbi icumi (10. 000 Frw) adasubizwa kuri konti 593412510810136 ya ADARWA COOPERATIVE iri muri Banki y’abaturage (BPR Atlas Mara).

Umunsi wo gusura aho iyo mirimo izakorerwa ni kuwa mbere ku itariki ya 12/04/2021 ku cyicaro cya ADARWA COOPERATIVE guhera saa yine(10H00’) zuzuye bikarangira uwo munsi.

Ibitabo by’ipiganwa bigomba kuba byanditse neza ari ibitabo bitatu (3), kimwe ari umwimerere ibindi ari kopi.

ADARWA COOPERATIVE ikaba isaba ba Rwiyemezamirimo na Company kuzaza bitwaje ibiciro (Financial proposal) n’uburyo buboneye bwakoreshwa na Rwiyemezamirimo mu gushyiraho Camera (Technical proposal), bakabishyikiriza abagize akanama k’amasoko muri ADARWA COOPERATIVE kuwa gatanu tariki  ya 16/04/2021 saa tatu (9H00’) za mu gitondo mu cyumba cy’inama cya ADARWA COOPERATIVE.

Gufungura ibiciro byatanzwe ni kuri uwo munsi saa tatu n’iminota icumi (9H10’) muri icyo cyumba cya ADARWA COOPERATIVE.

Bikorewe Gisozi, kuwa 06/04/2021.

CYATWA NGARAMBE

Umuyobozi wa ADARWA COOPERATIVE 

  

April 8, 2021 10:26